Kamonyi: Umugabo yishe murumuna we badahuje nyina akoresheje amashanyarazi

9,762

Umugabo yishe murumuna we nyuma yo kumucomeka ku mashanyarazi

Umugabo uri mu kigero k’imyaka 33 y’amavuko utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge yaraye yishe murumuna we badahuje nyina akoresheje amashanyarazi mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Kamena 2020.

Abaturage baturanye n’uwo muryango bavuze ko uwo nyakwigendera yari afite imyaka 27 y’a mavuko akaba yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ariko akaba yari amaze iminsi yarorohewe nyuma yo kwivuza. Ano makuru na none yemejwe na Madame Christine NYIRANDAYISABYE akaba ari nawe munyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge wa Gacurabwenge.

Abaturage baturage bavuze ko Nyakwigendera yakupye umuriro ugana mu rugo rwa mukuru we kuko bari baturanye kandi basangiye cash power, undi atashye ahita atera mu rugo kwa murumuna we amuzirika amaboko n’amaguru, maze amushyira ku byuma by’idirishya ahita aconeka ku mashanyarazi, ikintu cyaviriyemo murumuna we gupfa.

Gitifu w’umurenge yasabye abaturage kutihanirano kwirinda kuyoborwa n’umujinya. Umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya Remera Rukoma mu gihe uwakoze ayo mahano yabaye acumbikiwe kuri station ya RIB mu gihe ubugenzacyaha buri gutegura dosiye maze ashyikirizwe parike.

Comments are closed.