FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa Gicumbi FC na Heroes FC, yanzura ko Zigomba kunanuka

7,307
Kwibuka30

Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bw’amakipe abiri ariyo Gicumbi FC na Heroes FC, kemeza ko ayo makipe yombi agomba kumanuka mu kuciro cya kabiri

Kwibuka30

Komisiyo y’ubujurire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yaraye itesheje agaciro ubusabe bw’amakipe Gicumbi FC na Heroes FC itegeka ko ayo makipe yombi agomba kunanuka mu kiciro cya kabiri. Ni imyanzuro yafatiwe mu nama yaraye ibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Kamena 2020, ni umwanzuro waje ushimangira uherutse gufatwa n’inama nyobozi ya Ferwafa wavugaga ko Championnat y’U Rwanda y’umupira w’amaguru isozwa imburagihe, maze igikombe kigahabwa ikipe ya APR FC maze amakipe abiri yari ku myanya ibiri ya nyuma akamanurwa mu kiciro cya kabiri, icyemezo cyaje kutavugwaho rumwe n’ayo makipe kuko Yavugaga ko icyo cyemezo kitabanyuze nk’abanyamuryango ba FERWAFA.

Ubu rero bidasubirwaho, ayo makipe yombi ntazaboneka muri championnat y’I kiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino.

Leave A Reply

Your email address will not be published.