Kamonyi: Umugore w’imyaka 26 akurikiranyweho kwica umugabo we akoresheje umuhini

11,693
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 26 bikekwa ko yipfakaje

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, umugore wo mu mudugudu wa rubona mu kagari ka Muganza mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we akoresheje umuhini.

Mwizerwa Rafiki, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda yavuze ko mu masaha y’igicuku, abaturage bahuruje ubuyobozi nyuma yo kumva urusaku mu rugo rw’umugabo witwa Bwanakeye Alexis w’imyaka 34 y’amavuko n’umugore we Isezerano Sarah w’imyaka 26 y’amavuko, bahagera bagasanga umugabo yishwe bigaragara ko hakoreshejwe umuhini ndetse hagakekwa umugore we.

Rafiki yavuze ko uwo mugore ubusanzwe avuka mu karere ka Karongi naho umugabo we akaba akomoka mu karere ka Huye hashingiwe ku byangombwa byabo, bakaba bari bamaze amezi 8 bageze muri aka gace ariko ngo nta makuru y’imibanire mibi yabo ubuyobozi bwigeze bumenya.

Kugeza ubu uwo mugore acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Runda mu gihe iperereza rimukorwaho rikomeje naho umurambo wa nyakwigendera wo ukaba wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rizifashishwa mu iperereza ryisumbuye.

Comments are closed.