Kamonyi: Umurezi wakubise umwana akamukomeretsa yatawe muri yombi

10,753
Kwibuka30

Polisi yu Rwanda yatangaje ko wa murezi wo ku kigo cya Saint Ignace ku Kamonyi wakubise umwana w’umunyeshuri akamukomeretsa yatawe muri yombi.

Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere hagaragaye amashusho y’umwana w’umukobwa wiga ku kigo cy’abihayimana cyo ku Kamonyi mu Murenge wa Mugina, ikigo cyitiriwe mutagatifu IGNACE (Saint Ignace), wakubiswe n’umwe mu barezi basanzwe bamurera bikamuviramo gukomereka, kuri ubu polisi y’u Rwanda yatangaje ko ukekwaho icyo cyaha ari mu maboko ya polisi, mbese ko amaze gutabwa muri yombi.

Ubutumwa bwanyuze kuri twitter ya Police y’igihugu buragira buti:”Ukekwaho kugira uruhare mu gukubita uyu munyeshuri afungiye kuri station ya Police ku Mugina mu gihe hagitegerejwe gukora iperereza ryimbitse”

Kwibuka30

Amakuru dufitiye gihamya ni uk ngo uwo munyeshuri w’umukobwa atari we wenyine wakubiswe, ko ahubwo bakubiswe ari batatu kandi ko uwo muyobozi yahise abirukana ubu bakaba baratashye iwabo nyuma yo gukubitwa nabi.

Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), yatangaje ko ibi byakorewe aba bana ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize iti “Turasaba RIB gukemura iki kibazo yitaye ku kuba ibyakozwe ari icyaha kandi ikita ku bihano bibabaza umubiri bikomeje kwiyongera mu mashuri bikaba biri no mu bikomeje gutuma imibare y’abana bava mu ishuri yiyongera.”

Comments are closed.