Rusizi: Umusaza w’imyaka 74 yimanitse ku mugozi arapfa

5,255
Ziragora yiyahuye nyuma yo kubwira bagenzi be ko agomba gupfa - Bwiza.com

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 74 bamusanze yimanitse ku mugozi yashizemo umwuka, bikaba bikekwa ko yaba yiyahuye.

Mu Karere ka Rusizi haravugwa amakuru y’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 74 yasanzwe mu mugozi yapfuye bikavugwa ko yaba yiyahuye, ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gicurasi, 2022 mu Mudugudu wa Nyakagoma, mu Kagari ka Kamanu, mu Murenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi.

Amakuru avuga ko umukobwa we babanaga witwa NYIRANSABIMANA, yari yagiye ku isoko rya nyakabuye guhaha ibyo guteka, maze avuyeyo agasanga inzu ikinze ni ko guhita agerageza kubaza aho ababyeyi be bagiye.

Mu gukomeza gushakisha yabonye atari kubabona afata umwanzuro wo kwiyambaza abaturanyi bica idirisha nibwo umwana we yaciyemo yinjira mu nzu, arakingura basanga umusaza amanitse mu mugozi.

Bimenyimana Philbert, Umunyamabanga Nshingwabkorwa w’Akagari ka Kamanu yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uwo muryango wigeze kubana mu makimbirane aturutse ku mukobwa wo muri urwo rugo wahabyariye ariko ngo hari hashize igihe kinini kuko umwana yabyaye afite imyaka 10.

Yakomeje agira ati ”Byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), bagiye mu nzu basanga uwo musaza yamaze kwiyahura amanitse mu mugozi. Yari afite umukobwa wabyariye mu rugo batavugaga rumwe, inzego z’Umudugudu n’Akagari zagerageje kubaganiriza biratuza nta n’urwego rwari ruherutse kujya gukemura icyo kibazo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibyo kwiyahura k’uyu musaza bimenyekanye muri uyu mugoroba inzego z’umutekano zikaba zabimenyeshejwe.

Comments are closed.