“Kanyanga” Imwe mu mpamvu Akarere ka Burera kaje ku mwanya wa nyuma

5,280
Kwibuka30

Perezida yavuze ko impamvu Akrere ka Burera gashobora kuba ariko gaherekeje utundu turere mu kwesa imihigo ari ukomuri ako Karere hacururizwamo kanyanga nyinshi.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Gashyantare 2023 ubwo hasozwaga inama nkuru y’iumushyikirano ku nshuro ya 18, inama yamaze iminsi ibiri ikaba yari iyobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri iyo nama ni naho hatangarijwe urutonde rw’uburyo uturere twose uko ari 30 twarushanijwe mu kwesa imihigo.

Akarere kaje ku mwanya wa mbere, ni Akarere ka Nyagatare n’amanota 81.6%, Akarere kakurikiwe n’aka Hayuye mu Ntara y’amajyepfo aho Huye yagize amanota 80.9.

Kwibuka30

Ku mwanya wa nyuma haje Akarere ka Burera kesheje imihigo ku rugero rwa 61.7%. Ubwo Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yashyikirizaga ijambo mu kwesa imihigo, yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye ako Karere ka Burera kaje ku mwanya wa nyuma ari uko muri ako Karere habamo kanyanga, yagize ati:”Akarere kabaye aka mbere uhereye hasi, uhereye inyuma, hariyo kanyanga nyinshi” Ibinttu byasekeje abari muri salle ya Convention center.

Perezida wa Repubulika yakomeje avuga ko impamvu na Nyagatare yaje ku mwanya wa mbere ari uko nayo yagabanyije kanyanga.

Akarere ka Burera gahana imbibe n’igihugu cya Uganda, bikavugwa ko abaturage benshi binjiza iyo nzoga itemewe mu Rwanda mu buryo bwa magendo, ndetse bikavugwa ko hari abagenda muri Uganda nakayinywa barangiza bakaza gusindira mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.