Gicumbi: Umugore w’imyaka 31 y’amavuko arashinjwa kuniga uruhinja rwe akoresheje ikiziriko

4,912
Kwibuka30

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi bwakiriye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 31 y’amavuko, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’amezi atanu yibyariye amunigishije umugozi.

Dosiye y’uyu mugore yakiriwe ku wa 21 Gashyantare 2023 nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha. Abarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune, Akagari ka Gashirira, Umudugudu wa Rugerero.

Icyaha yagikoze tariki ya 16 Gashyantare 2023, ubwo yahengeraga umugabo we agiye guhinga agahita afata umwana akamuniga, akoresheje umugozi yabona amaze gupfa akamujyana mu buriri akamuryamisha.

Kwibuka30

Icyo cyaha cyaje kumenyekana ubwo umugabo yahamagaraga umugore kuri telefone akamubaza niba yamaze gutunganya amafunguro ngo agende basangire, umugore akihutira kumubwira ko yishe umwana.

Umugabo ngo yahise yiruka ajya mu rugo asanga koko yamaze kumwica ni bwo yitabaje inzego zibishinzwe, umugore ashyikirizwa ubutabera.

Icyaha azahanishwa ingingo ya 108 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo igira iti “Umugore wese, abishaka cyangwa biturutse ku kudakora ikigomba gukorwa, wica umwana yabyaye utarengeje amezi cumi n’abiri ariko mu gihe cyo gukora icyaha ubwenge bwe bukaba budakora neza bitewe n’inkurikizi zituruka ku kubyara cyangwa guhembera k’umubyeyi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.