Karasira Aimable ugiye kumara umwaka afunze, arashinja Leta kumukorera iyicarubozo

8,168
Karasira Aimable yisubiyeho yitandukanya n'abarwanya leta y'u Rwanda • IBICU

Bwana Karasira Aimable uvuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’umunyapolitiki, aravuga ko we na bagenzi be bafungiwe ahantu habi kandi ko bakorerwa iyicarubozo.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Mata 2022 nibwo hari hateganijwe kuburanisha mu mizi urubanza aho Bwana Karasira Aimable aregwamo ibyaha bine harimo ibijyanye no guhakana ndetse no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994, ariko uregwa yatunguwe no kumva umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge avuga ko iburana ryari riteganijwe kuba none kuwa mbere ritakibaye kubera ko umucamanza wagombaga kuburanisha adahari.

Bwana KARASIRA U. Aimable wari wagejejwe mu cyumba cy’iburanishwa mu mpuzankano z’abagororwa, yahise atera hejuru arasakuza n’ijwi rirenga avuga ko we na bagenzi bafunzwe nabi mu buryo budakwiye ikiremwamuntu. Karasira Aimable yagize ati:”jye na bagenzi banjye aribo Cyuma Hassan, Theoneste Nsengimana, Kayumba Christophe na Rashid Abdul dufunzwe nabi cyane, dufungiye mu mwobo, hateye isoni n’ubwoba”

Mu gihe yakomezaga kuvuga atyo, ni nako abashinzwe abagororwa bamukururaga bamuganisha mu modoka, Bwana KARASIRA Aimable mu ijwi rya kure, yavuze ko we na bagenzi be bari gutegura gukora imyigaragambyo yo kwanga kurya muri gereza, kandi ko yamaganye abahisemo ko inama ya CHOGM ibera mu Rwanda, mu Rwanda igihugu aho uburenganzira bw’ikiremwamuntu buhonyorwa.

Hari ku nshuro ya mbere agiye gutangira kuburana urubanza rwe mu mizi. Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bine (4) harimo ibyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko ibyo byose Karasira arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Bwana KARASIRA Aimable wigishaga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri kaminuza y’u Rwanda yumvikanye kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye ari ibyo mu gihugu imbere no hanze avuga abavandimwe be bishwe n’inkotanyi, ko ndetse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatewe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana mu gihe hari amakuru menshi n’ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko jenoside yakorewe abatutsi yari yarataguwe iranageragezwa na mbere hose mu bice bitandukanye mu gihugu.

Umwanditsi w’urukiko yavuze ko urubanza rwa Karasira aimable ruzasubukurwa mu kwezi kwa Gicurasi taliki 27 uno mwaka wa 2022.

Comments are closed.