Kera kabaye Elon Musk yemerewe kugura urubuga rwa twitter

8,978
Kwibuka30
Could Twitter headquarters move to Austin with Musk at the helm?

cyifuzo cy’Umunyamerika Elon Musk cyo kugura Twitter akayegukana, cyemejwe n’inama y’ubutegetsi y’uru rubuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere.

Uyu muherwe usanzwe afite imigabane y’ 9,2% muri uru rubuga rwa Twitter, yari aherutse gutangaza iki cyifuzo cyo kurwegukana.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters biratangaza ko iyi nama y’Ubutegetsi yemeye ko uru rubuga rwagurwa Miliyari 43 $ bikaba byibazwa niba igiciro cy’amadolari 54.20 $ kuri buri mugabane kizemerwa kuko yari yatangaje ko azagura uru rubuga Miliyari 41$.

Ibi biratuma Elon Musk agomba kuzongerera agaciro ka buri mugabane ubundi akegukana uru rubuga nkoranyambaga.

Kwibuka30

Biteganyijwe ko inama y’ubutegetsi ya Twitter iza gushyira hanze itangazo ry’ibyavuye mu inama yigaga kuri iki cyifuzo kuri uyu wa Mbere.

Ibinyamakuru binyuranye, byamaze kwemeza ko hatagize igihinduka uru rubuga Nkoranyambaga rugiye kuba mu biganza bya Elon Musk.

Ubwo uyu muherwe yatangaza iki cyifuzo cyo kugura Twitter, yavuze ko uru rubuga Nkoranyambaga rufite ahantu henshi ho kubyaza umusaruro ariko ko umusaruro uruvamo atari wo wagakwiye kuvamo.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Twitter, bari mu bifuje ko yegukanwa na Elon Musk kugira ngo arusheho kurubyaza umusaruro nkuko yabitangaje.

Mu mpinduka Elon Musk yagaragaje ko zikwiye gukorwa kuri Twitter, harimo kongera umubare w’amagambo y’ubutumwa bushyirwa kuri uru rubuga ndetse hakanashyirwaho uburyo bwo kwamarizaho.

Comments are closed.