Karekezi Olivier witezweho kuzamura Kiyovu Sport yaraye ageze i Kigali

7,971
Kwibuka30

Karekezi Olivier wari utegerejwe cyane yaraye ageze i Kigali muri gahunda yo gutoza ikipe ya kiyovu Sport

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru taliki ya 9 Kanama 2020 nibwo Bwana OLIVIER KAREKEZI yageraga mu Rwanda aje gutoza ikipe ya KIYOVU SPORT.

Kwibuka30

Mu minsi ishize byari byavuze ko Bwana Karekezi Olivier atazazaz gutoza ikipe ikipe ya Kiyovu Sport kubera ko muri iyo kipe hakirimo ibibazo bijyanye n’ubwumvikane buke hagati y’abayobozi, ariko biza kunyomozwa n’abayobozi b’iyo kipe bavuze ko nta mwuka mubi urangwa mu ikipe ya Kiyovu Sport.

Kiyovu Sport ni imwe mu makipe yagaragaje ubudasa mu gushaka abakinnyi batyaye ndetse n’abatoza ibintu bishimangira inyota ikabije ino kipe ifite yo kwegukana igikombe icyo ari cyo cyose gikinirwa mu Rwanda, ibikombe ubona bimaze kwiharirwa n’amakipe abiri gusa ariyo APR FC na Rayon Sport.

Byitezwe ko KAREKEZI Olivier azafasha ino kipe byibuze kugera ku ntego zayo zo kwegukana igikombe no kwitwara neza muri uno mwaka w’imikino nubwo benshi bemeza ko bizamugora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.