Nyuma y’imyaka 7, Willian yatandukanye na Chelsea

8,700
Kwibuka30

Willian ukina ku ruhande asatira izamu yemeje ko yamaze gutandukana n’ikipe ya Chelsea yari amaze imyaka 7 akinira.

Ibi abitangaje nyuma yuko asibye imikino ibiri ikomeye kubera ikibazo cy’imvune yagize ku kagombambari, iyo ni umukino wanyuma wa FA Cup wahuje Chelsea na Arsenal nuwo Beyern yaraye inyagiyemo Chelsea.

Kugeza ubu nta masezerano afitanye n’ikipe iyo ariyo yose.

Kwibuka30

Ibinyamakuru binyuranye byandika ibijyanye na siporo, bimaze iminsi byandika ko Arsenal yifuza gusinyisha uyu mu nya Brazil ukina asatira izamu.

Mu ibaruwa yandikiye abakunzi b’ikipe ya Chelsea, Willian yagize ati “Igihe kirageze ngo ngende, ngiye ntekanye kuko nziko hari ibyo nagezeho hano kandi iteka nitanze uko nshoboye igihe nari nambaye umwenda wa Chelsea”.

Atandukanye nayo ayikiniye imikino 339.

Yageze muri Chelsea 2013 avuye muri Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya aguzwe miliyoni 30 z’amapawundi.

Arikumwe na Chelsea, Willian yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona n’icya Europa League kimwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.