Karongi: Babiri bakurikiranyweho kwica umugabo bakamuta mu Kivu

2,497
Kwibuka30

Abagabo babiri bo mu Karere ka Karongi, batawe muri yombi bakekwaho kwica mugenzi wabo bakamuta mu Kiyaga cya Kivu.

Byabereye mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Tariki 01 Mutarama 2024, nibwo umugore wo mu Kagari ka Mataba yamenyesheje ubuyobozi ko yabuze umugabo we w’imyaka 32 wari wavuye mu rugo agiye kugurisha inyanya mu Murenge wa Bwishyura anyuze mu Kiyaga cya Kivu.

Uyu mugabo yari yajyanye mu bwato n’undi mugenzi we wo mu Kagari ka Mata. Amakuru avuga ko bageze Bwishyura, bagurisha inyanya, nyuma anyura kuri banki abikuza andi mafaranga.

Kwibuka30

Mu nzira bataha bahuye n’undi mugabo nawe wo mu kagari ka Mataba yinjira mu bwato baratahana.

Umugore wa nyakwigendera akimara gutanga amakuru ko yabuze umugabo we, inzego zibishinzwe zataye muri yombi umugabo wari wajyanye nawe ku isoko n’undi mugabo bari baturukanye Bwishyura bataha.

Abatawe muri yombi bakekwaho kuba barishe nyakwigendera bakamujugunya mu kiyaga cya Kivu ndetse bakamwambura amafaranga yari yagurishije inyanya n’ayo yari yabikuje kuri banki.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu kiyaga cya Kivu.

Ati:“Umurambo wabonetse ejo. Ntabwo harasobanuka neza uko byagenze ariko hari abantu babiri bari kumwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rubengera bari gukorwaho iperereza, ntabwo twavuga ko aribwo bamwishe kuko ntabwo barabihamwa n’urukiko”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.