Ni iki kigiye kuba ku ikipe y’igihugu nyuma y’uko FERWAFA igabanyije ingingo y’imari yayigeneraga?

4,682
Kwibuka30

Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ritangarije ko inengo y’imari bageneraga ikipe y’igihugu AMAVUBI igabanyutse ikava kuri miliyari 2.5 ikagera kuri miliyari 2.41, benshi bakomeje kwibaza ku kigiye kuba kuri iyi kipe yari imaze iminsi ihoza amarira abakunzi bayo, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri iheruka yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2026, akaba ari nayo iyoboye urutonde mu itsinda irimo.

Kwibuka30

Ubusanzwe mu mupira w’amaguru, iyo amakipe ari gutera imbere, ingengo y’imari yayo iriyongera. Ibi bituma bakomeza kuzamura urwego ndetse bikagaragarira mu mikino bakina yaba iya gicuti, cyangwa se itegurwa n’impuzamashyirahamwe y’imikino. Bimwe mu bikorwa bitwara amafaranga menshi harimo kongera umubare w’amakipe y’abato, kuyazamurira urwego no kuyashakira abatoza beza bafasha abato kuzamura impano zabo; Kuzamurira ubushobozi amakipe y’abakuru ndetse nanone bikanajyana no kuzamura urwego rw’amarushanwa akinirwa imbere mu gihugu bituma amakipe yitwara neza iyo asohotse hanze, mu mikino mpuzamahanga.

Bamwe mu babyeyi b’abanyarwanda, bafite abana bakina ku mugabane w’iburayi mu makipe ari ku rwego rusumbye urwo hano mu Rwanda bakinaho. Kuko batazibwira ko igihugu kibashaka, hakenerwa abashinzwe kubashakisha hirya no hino, bakanabemeza gukinira ikipe y’Igihugu bakomokamo. Ni akazi katoroshye gakorwa n’abafite ubunararibonye muri byo, ndetse bafite n’ubushobozi bwo kwemeza abakinnyi nk’abo dore ko haba hari n’abafite izozi zo kuzakinira amkipe akomeye. I bi byose bitwara amafaranga menshi kuburyo uko bigenda bitera imbere,l ingengo yabyo y’imari yiyongera.

Ku wa 13 Ugushyingo 2023 ni bwo FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe izabera muri Lemigo Hotel izemerezwamo iyi ngengo y’imari ku wa 13 Mutarama 2024. bitegerejwe ko kuri uyu munsi aribwo hazamenyekana impamvu yabyo ndetse hakanamenyekana uko izakoreshwa kandi umupira w’Urwanda ugakomeza gutera imbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.