KARONGI: Bane bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko

6,115

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Mata, yafashe abantu bane bakurikiranweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mudugudu wa Kimigenge, akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera.

Abafashwe ni Uwajeneza Jean Pierre, Ntirenganya Mathias, Muhire Daniel na Ntibera Fabien bafatiwe mu cyuho barimo gucukura amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti mu mugezi wa Musogoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:”Abaturage bo mu kagari ka Kibirizi batanze amakuru ko hari abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mugezi wa Musogoro bityo bakabangiriza imirima ikikije uwo mugezi. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata nibwo basanze abantu bane bafite ibikoresho bifashishaka mu gucukura no gutunganya gasegereti.”

SP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, abakangurira gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha, aburira n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kubireka kuko bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rubengera kugirango hakomeze iperereza.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ivuga ko  umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Comments are closed.