Karongi: Mwalimu Kanani yafatiwe mu cyuho ari kugurisha ibitabo by’ishuri

10,385
Inyubako nshya y'Akarere ka Karongi igiye gutangira kubakwa | IGIHE

Umwalimu witwa Kanani Vincent benshi bita Papa Cyangwe yafatiwe mu cyuho ari kugurisha ibitabo byo ku kigo asanzwe yigishamo.(Photo: Igihe.com)

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize taliki ya 22 Mata 2022, mu Karere ka Karongi urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umwalimu witwa Kanani Vincent usanzwe yigisha mu rwunge rw’amashuli rwitiriwe mutagatifu Dominiko nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari kugurisha ibitabo by’ikigo asanzwe akoramo.

Aya makuru y’itabwa muri yombi ya mwalimu Kanani Vincent yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kayenzi, Bwana NIYOMWUNGERI Daniel, yagize ati:”nibyo koko ejo mwalimu Kanani yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari kugurisha ibitabo by’ishuri yigishaho”

Gitifu yakomeje avuga ko mwalimu Kanani igitabo kimwe yagiciraga amafranga 500 ariko ko na 250 yayotoraga agahita ayaguramo urwagwa, ati:”uyu mugabo aranywa cyane, dufite amakuru ko igitabo kimwe yakigurishaga 500 ariko ko na 250 yayemeraga, hari ibyo nanjye ubwanjye nagaruje nyuma yo kumenya uwabiguze”

Si ubwa mbere mwalimu Kanani afatwa yibye kuko yigeze gufatwa yibye computer y’ikigo.

Ku murongo wa terefoni twavuganye n’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Ragwe rwitiriwe mutagatifu Dominiko aho Kanani asanzwe yigisha isomo ry’ubukungu (Economie) Bwana Mukurarinda Elias yavuze ko uyu mugabo asanzwe afite imyitwarire idahwitse iterwa n’ubusinzi bwa hato na hato, kandi ko yamukoreye raporo nyinshi azishykiriza Akarere.

Bwana Elias Mukurarinda yagize ati:”bamufatanye ibitabo bine amaze kugurishamo icy’imibare, kandi si ubwa mbere kuko no ku italiki ya 14 Werurwe 2020 uyu mwalimu yatawe muri yombi ubwo yari arimo agerageza kugurisha mudasobwa y’ikigo

Kugeza ubu amakuru dufitiye gihamya ni uko mwalimu Kanani Vincent acumbikiwe kuri station ya RIB mu murenge wa Bwishyura.

Comments are closed.