Karongi: Umurambo w’uruhinja rwatoraguwe mu gikapu

9,604

Mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera hatoraguwe umurambo w’uruhinja uri mu gikapu.

Uyu murambo watoraguwe mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Kibilizi kuri uyu wa 26 Mutarama 2023.

Ababonye uyu murambo, bavuga ko ushobora kuba watawe n’umwe bagore bicuruza kuko aho watoraguwe hari akabari kandi akabamo abagore benshi bicuruza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye Igihe ko uyu murambo wabonywe n’umukozi wari ugiye kumena imyanda mu kimoteri.

Ati:“Turakeka ko uyu mwana yatawe mu gitondo kuko yabonetse saa tanu z’amanywa.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bakimenya aya makuru, bageze aho uyu murambo wabonetse batangira iperereza.

Umurambo w’uru ruhinja wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma.

Src:Igihe

Comments are closed.