Karongi: Umusaza ufite imyaka 72 yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana muto w’imyaka 8

7,534

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka umunani.

District de Karongi — Wikipédia

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu mwana ashobora kuba yarahohotewe mu ntangiriro za Nyakanga 2020.

Nubwo igihe byabereye kitazwi neza ariko ku wa 4 Nyakanga 2020 nibwo uwo mwana yajyanywe kuri Isange One Stop Center ku Bitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera, yabwiye IGIHE ko ukekwaho kumufata ku ngufu yatawe muri yombi.

Yagize ati “Uwakekwagaho kumusambanya yatawe muri yombi. Ni umuturanyi wabo, ni umusaza w’imyaka 72. Umwana yabanaga na nyirakuru.’’

RIB itangaza ko ukekwa gusambanya umwana yafashwe ku wa 5 Nyakanga 2020, ahita ajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashari.

Bahorera yakomeje avuga ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 133 iteganya ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Inkuru ya IGIHE

Comments are closed.