Musanze:Inzu yibasiwe n’umuriro ibiyirimo birakongoka, harakekwa batiri y’umurasire w’izuba yaturitse

10,499

Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020 inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’uwitwa Ndererimana Gaudence na Semanza Anathole batuye mu Mudugudu wa Kanama, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ibyarimo birashya birakongoka.

Ndererimana avuga ko iyi nkongi imusize habi
Ndererimana avuga ko iyi nkongi imusize habi!

Ubwo iyi nzu yashyaga nta muntu wari uyirimo. Ndererimana avuga ko iyi nkongi yatewe na batiri y’umurasire w’izuba yaturitse igatwika ibintu byinshi byari mu nzu ye, icyakora ku bw’amahirwe ikaba nta muntu yahitanye kuko ubwo iyi nkongi yabaga nta muntu wari mu rugo.

Yagize ati “Nabimenye ntabajwe n’abaturanyi bampamagaye bambwira ko iwanjye hari gushya. Nahise nza dufatanya n’abaturanyi kuzimya uwo muriro, twinjiyemo dusanga batiri y’umurasire w’izuba yaturitse inzu ihita ishya.

Igisenge cy’igice kimwe cy’inzu gisakajwe amategura ahibasiwe n’inkongi cyahirimye, ibiryamirwa birimo na matera, ibitanda n’ibindi bikoresho byose birashya, nari mfitemo ibiro birenga 80 by’ibishyimbo n’amafaranga ibihumbi 90 na byo byatikiriyemo. Nsigaye mu gihombo gikomeye”.

Ubwo iyi nkongi yabaga umugabo w’uyu mugore ntiyari ahari kuko asanzwe akora akazi k’ubuyede mu Mujyi wa Kigali. Uyu muryango ukavuga ko udafite ubushobozi bwo kongera gusana byihuse ibyangijwe n’iyi nkongi.

Aganira na Kigali Today, uyu Ndererimana yavuze ko uyu murasire amaranye umwaka yawuguze mu iduka risanzwe ryo mu Mujyi wa Musanze.

Yagize ati “Hashize umwaka umwe nywuguze mu iduka, wancaniraga amatara atatu mu nzu kandi nta kindi kibazo wari warigeze ugaragaza, iyi mpanuka irantunguye”.

Amakuru y’iyi nkongi yemejwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gacaca, Habinshuti Anaclet wageze ahabereye iyi nkongi mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Yagize ati “Amakuru y’uko inzu yahiye ni yo, ariko kuba ari batiri yabiteye byo sinabihamya ijana ku ijana ntari umutekinisiye, ariko mu bigaragara inkongi yibasiye icyumba iyo batiri yari iteretsemo. Kuba nta muntu wari uhari nta n’undi muriro wari uri muri iyi nzu byashoboka ko iyo nkongi yaturutse ku iturika ry’iyo batiri”.

Habinshuti yasabye abaturage bafite ibikoresho nk’ibi kujya bigengesera ndetse no mu gihe bigaragaje impinduka zidasanzwe bakajya bihutira kubimenyesha ababishinzwe kugira ngo babafashe kubisana.

Ikindi ngo ni uko mu gihe hari abateganya kugura imirasira bajya babanza kumenya ubuziranenge bw’ibikoresho byayo, byaba na ngombwa bagakorana n’ibigo byabizobereyemo mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora kubaho.

Source:kigalitoday

Leave A Reply

Your email address will not be published.