Karongi: Umusore w’imyaka 19 yatanze umwuka wa 400 agiye kwishyuza baramwica.

427
kwibuka31

Izabayo Olivier w’imyaka 19 wari utuye mu Karere ka Karongi yatewe icyuma n’abagabo babiri bakora akazi ko kubaga barimo uw’imyaka 39 n’uw’imyaka 24, bimuviramo urupfu.

Byabereye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi ku wa 7 Nzeri 2025.

Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba nibwo abo bagabo basanzwe babaga bakanacuruza inyama mu isoko rya Kibilizi, batiye ipombo uyu musore ngo bahage igare, bagenda batamwishyuye 400 Frw, abakurukiye agira ngo abishyuze bamutera icyuma bakoresha mu kubaga arapfa.

Ibi bikimara kuba abaturage bararakaye batera amabuye abo bagabo barakomereka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru duko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano DASSO n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, bakora inama n’abaturage.

Ati:”Icya mbere twakoze ni uguhosha imvururu kuko abaturage bari barakaye bashaka kwihanira, no guhumuriza umuryango wa nyakwigendera. Abaturage twabasabye ko bakwiye kujya birinda kwihanira, ahubwo bagatangira amakuru ku gihe, igihe babonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano tunabasaba kwirinda ibiteza umutekano muke hagati yabo“.

Abakekwa bahise batabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda, sitasiyo ya Rubengera ariko babanza koherezwa mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo bavurwe ibikomere byaturutse ku mabuye batewe n’abaturage bashaka kwihorera ku rupfu rw’uyu musore w’imyaka 19.

Comments are closed.