Kayonza: Abantu bane bafashwe bakekwaho kwica umuntu bakamujugunya mu musarani

4,222

Abaturage bane barimo abagore babiri n’abagabo babiri bo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yuko hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 27 wishwe akajugunywa mu musarani.

Umurambo w’uyu musore wagaragaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023 mu Kagari ka Kinunga I mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara. Umurambo wagaragaye ni uw’umusore wo muri aka gasantere.

Umwe mu baturage waganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko uwo musore bikekwa ko yishwe na bamwe mu batawe muri yombi kuko ngo harimo umugore byajyaga bivugwa ko basambana bakaba bakeka ko umugabo we yabimenye bagafatanya kumwikiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculé, yabwiye ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru ko hamaze gutabwa muri yombi bane ariko ngo iperereza rirakomeje nirigira abandi rifata nabo barahita bafatwa.

Ati:“Ukuntu byamenyekanye rero, twahawe amakuru mugitondo cya kare ko hari ahantu habonetse amaguru y’umuntu yagaragaraga mu bwiherero, twahise tujyanayo n’inzego z’umutekano bwa bwiherero turabusenya tumukuramo tubona ko ashobora kuba yishwe n’abantu, hari bane twahise dufata bakekwa barimo abagore babiri n’abagabo babiri gusa iperereza rirakomeje.

Gitifu Nyirabizeyimana nawe yavuze ko amakuru abaturage batanze ari uko uwo musore mu bagore bafashwe hari uwo bikekwa ko yajyaga asambanya gusa ngo icyamwishe cyo ntikiramenyekana, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’ikintu cyose cyatuma bicana cyangwa bagafungwa.

Ati:“Turabanza kwihanganisha umuryango wabuze umwana w’umusore ndetse tukanasaba abaturage kuba maso bakirinda ibyabashyira mu kaga, nk’ubu niba hari uwishe uyu musore icyaha nikimuhama azafungwa usange asize umuryango we mu bibazo, abaturage ndabasaba kugerageza kwirinda.”

Umurambo w’uyu musore wajyanywe mu bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza rikomeje ngo hashakishwe abagize uruhare mu kumwica.

Comments are closed.