Kayonza: Imiryango 211 yasezeranye imbere y’amategeko

5,809
Kwibuka30

Mu cyumweru kimwe, mu kwezi k’ubukangurambaga bwahariwe isuku n’isukura, kurwanya igwingira mu bana no kugabanya amakimbirane mu miryango, kirangiye hasezeranye imbere y’amategeko, imiryango 211 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Ubukungu, Munganyinka Hope, yavuze ko ubu bukangurambaga bwibanda cyane ku miryango hagamijwe kuyikangurira kugira isuku n’isukura, kubana mu buryo bwemewe n’amategeko hagamijwe kwirinda amakimbirane, ndetse no gutegurira abana indyo yuzuye hagamijwe kubarinda bwaki n’igwingira, nk’uko yabitangarije Muhaziyacu.

Yagize ati “Ubu ni ubukangurambaga bwibanda cyane ku muryango utekanye ufite isuku, umuryango ufite imibereho myiza kandi ubana mu buryo bwemewe n’amategeko. Turasaba abaturage bacu kwitabira ibi bikorwa byo gusezerana imbere y’amategeko n’ibindi byateguwe muri ubu bukangurambaga.”

Kwibuka30

Avuga ko ikigamijwe ari ukubaka umuryango uzira amakimbirane kandi ushyize hamwe, bagakora bagamije iterambere.

Bamwe mu baturage basezeranye bemeza ko n’ubwo batari babanye mu makimbirane, ariko bibahaye icyizere cy’urukundo rwabo bagiranye mbere bakabana mu buryo butemewe n’amategeko.

Mujamariya Angelique wo mu Murenge wa Rukara, yari amaze imyaka 10 abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko.

Bakimara guhamya urukundo rwabo basezerana imbere y’amategeko ku wa 10 Gashyantare 2023, yavuze ko aribwo yiyumvise nk’umugore w’umugabo.

Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kujya gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo umuntu ajye agenda nta rwicyekwe, wumve ko wagize uburenganzira bwo kwitwa umugore undi akaba umugabo, n’abana bacu nabo bakagira uburenganzira ku babyeyi babo bombi kandi bungana.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.