Rayon Sport iniganye inkari ikipe ya APR FC bituma yiyunga n’abakunzi bayo

8,132
Kwibuka30

Nyuma y’imyaka ine itazi gutsinda APR FC uko bisa, kera kabaye Rayon Sport irabikoze bituma yiyunga n’abakunzi bari bamaze igihe mu kababaro.

Champonnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje kuri iki cyumweru, umwe mu mikino yari itegerejwe na benshi mu mpera z’iki cyumweru, ni umukino wagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sport, umukino w’ishiraniro, umukino buri gihe uvugisha benshi mbere y’uko uba, umukino aho buri ruhande ruba ruhiga ubutwari, ni umukino ukurikirwa cyane, ukavugwa cyane mu bitangazamakuru ndetse ukigarurira imitwe y’inkuru mu binyamakuru byinshi bya hano mu Rwanda.

Ni umukino wabereye kuri Stade y’Akarere ka Huye, aho ibihumbi by’abakunzi b’ayo makipe yombi bari baje gushyigikira amakipe yabo.

Ni umukino waranzwe n’imbaraga nyishi cyane ku mpande zombi, ariko ku ruhande rwa Rayon Sport wabonaga aribo banyotewe igitego cyane kuko umwanya munini iyo kipe yawumaze isatira inotsa igitutu ikipe ya APR FC yari ifite ubwugarize bukomeye.

Amakipe yombi yagiye agerageza kugera ku izamu rya mukeba ariko bikarangira igitego cyanze kujyamo kugeza ku munota wa 32 ubwo Ngendahimana Eric yafunguraga amazamu, agacugusa inshundura za APR FC ku mupira mwiza wa coup franc, maze abafana ba Rayon bose muri stade barahaguruka, ari nako rusasaku rwinshi rwumvikanaga hanze ya stade kubera icyo gitego.

Ni igitego cyashimishije abakunzi bose ba Rayon sport bari kuri stade mpuzamahanga ya Huye(Photo: Igihe.com)

Igice cya mbere cyarinze kirangira nta gihundutse. Mu gice cya kabiri, ikipe ya APR FC yatangiye isatira cyane ariko Rayon Sport ikomeza gahunda yo kutugarira kuko wabonaga inyotewe ikindi gitego cya kabiri cyari kuyiha umutekano .

Mu gice cya kabiri ahagana mu minota 30 ya nyuma, ikipe ya Rayon Sport yashyizemo amaraso mashya ariko ishaka gukaza ubusatirizi aho kwugarira, ibintu byayihiriye kuko byatumye abakinnyi bo hagati mu ikipe ya APR FC batisanzura kubera amaraso mashya y’abasore bakina hagati bari bamaze kwinjira ku ruhande rwa Rayon Sport.

Iminota 90 yateganyijwe yarangiye bikiri kwa kundi, umusifuzi yongeraho indi itanu yari yagiye itakara mu mukino hagati ariko APR FC ntiyabasha kwikura kuwa kajwiga, birangira Rayon Sport itahanye imbumbe y’amanota atatu yaherukaga kera.

Uko amakipe ahagaze ku rutonde rw’agateganyo.

Kugeza ubu amakipe atatu aranganya amanota 36, byatumye Rayon Sport iza ku mwanya wa kane n’amanota 36, umwanya ihuriyeho n’amakipe nka AS Kigali, na Gasogi Utd.

Kwibuka30

1. APR FC 37 Pts

2. AS KIGALI 36 Pts

3. GASOGI Utd 36 Pts

4. RAYON SPORTS 36 Pts

5. KIYOVU Sports 35 Pts

Uko imibare yari ihagaze hagati y’aya makipe yombi.

Kugeza ubu, aya makipe yombi yari amaze gukina imikino iyihuza igera kuri 97, muri iyo mikino yose, Ikipe ya APR FC yatsinzemo 43, mu gihe Rayon Sport yatsinzemo 29 gusa, mu gihe indi 25 ayo makipe yanganyije.

Kugeza ubu kandi, ibitego bimaze kwinjizwa hagati y’aya makipe amaze kuba amakeba cyane, bigera kuri 256, muri byo APR FC yatsinzemo 135, Rayon Sport ishyiramo 121.

Leave A Reply

Your email address will not be published.