Kayonza: Umusore w’imyaka 18 yiyahuye nyuma yo gufatwa yibye igitoki

8,894
Kwibuka30
Nsabimana yiyahuje umugozi nyuma yo gutongana n'umugore bapfa amafranga  y'ikimina | Indorerwamo

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko bamusanze ku mugozi mu nzu ye yiyahuye nyuma y’aho afashwe yibye igitoki.

Mu karere ka Kayonza haravugwa inkuru y’umwana w’umusore wari usanzwe yibana mu nzu wenyine ashobora kuba yiyahuye kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Mata 2022 nyuma yo kumusanga mu nzu yimanitse ku mugozi.

Amakuru ava mu baturanyi ba nyakwigendera avuga ko uyu musore yari atuye mu Mudugudu wa Rukoma mu Kagari ka Ruyonza mu Murenge wa Ruramira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yasanzwe mu nzu yiyahuye nyuma y’iminota mike yari amaze gufatwa yibye ibitoki by’abaturage.

Kwibuka30

Ati “ Ni umusore wibanaga kuko mukuru we babanaga yagiye gupagasa amusiga mu rugo [nta babyeyi bagiraga barapfuye], ejo mugitondo bamufashe yibye ibitoki abayobozi b’Umudugudu barabijyamo baramubabarira arataha, ageze mu rugo bumva ijwi ry’umuntu utatse, bajya kureba basanga yikingiranye ahantu hose bamennye idirishya basanga yimanitse mu mugozi yarangije gupfa.”

Uyu muyobozi yavuze ko nabo bahise bahagera bica urugi koko basanga amanitse mu mugozi yapfuye, yavuze ko RIB n’abaganga bahise bafata ibimenyetso kugira ngo koko barebe niba yiyahuye, asaba abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima .

Gitifu Bisangwa yavuze ko kimwe mu byo bakeka cyaba cyatumye uyu musore yiyambura ubuzima harimo no kugorwa n’imibereho itari imworoheye ari wenyine.

Ati “ Turakeka ko kuba mu buzima bwa wenyine nta n’ikintu akora gituma abaho neza, turumva aricyo cyaba cyatumye yiyambura ubuzima, gusa ntibikwiriye kuko umuntu abonye abayeho mu buzima bubi ashobora kwiyambaza ubuyobozi n’abaturage akabasha gufashwa.”

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera washyikirijwe abo mu muryango we kugira ngo bamushyingure mu cyubahiro.

Comments are closed.