Kayonza: Umwana w’imyaka irindwi yishwe n’umuvu

5,740

Umwana w’imyaka irindwi wo mu Karere ka Kayonza wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, yishwe n’umuvu w’amazi watewe n’imvura nyinshi yaguye muri aka Karere.

Uyu mwana yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023 mu Mudugudu wa Rwakabanda mu Kagari ka Ryamanyoni mu Murenge wa Murundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mwana yishwe n’umuvu w’amazi nyuma yo guta urukweto mu muferege akajya kurukuramo amazi akamurusha imbaraga.

Yagize ati:“Ejo haguye imvura nyinshi, ihise urabona haba hari umuvu w’amazi uba umanuka ari mwinshi, abana rero bari bavuye mu ishuri batashye. Hari ikiraro rero bacaho amazi yari ari gucamo munsi umwana umwe ahageze urukweto ruramucika rugwa mu mazi ararukurikira ajya kurukuramo amazi ahita amumanukana.

Gitifu Gashayija yavuze ko undi mwana bari bari kumwe yahise asubira ku ishuri ajya kubibwira abarimu n’ubuyobozi bw’ikigo baraza ngo barakurikirana babona uwo mwana hirya gato yamaze gupfa.

Uyu muyobozi yavuze ko basabye ababyeyi ko bakomeza kurinda abana gukinira mu mazi, bakaba banasabye ubuyobozi bw’ikigo ko muri iki gihe cy’imvura nyinshi bajya bagenzura neza mu gihe abana bagiye gutaha bakaba baherekezwa n’abarimu bakabarinda.

Comments are closed.