“Indaya i Paris” Turahirwa Moses yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

5,004
Kwibuka30

Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto ahagaze ahitegeye umunara wa ‘Tour Eifel’ acigatiye isigara (itabi) arenzaho amagambo agira ati “Indaya i Paris”.

Ni ifoto yahise isamirwa hejuru n’abatari bake bataribagirwa amashusho ye amaze iminsi abica muri telefone zabo aho biboneye n’amaso amashusho uyu musore ari gusambana n’abandi basore.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto harimo abagaragarizaga Turahirwa ko bamukunda ndetse bamushyigikiye nubwo akomeje kuvugwaho inkuru mbi.

Ku rundi ruhande hari abarubiye bamubwiza ukuri ko batishimiye imyitwarire ye ndetse bamugaragriza ko akwiye guhinduka.

Aba usanga bahuje ibitekerezo n’abamusaba kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza akongera agasubira guhanga amaso umuremyi yahoze aririmba muri korali.

Kwibuka30

Bake bagerageje kuvugira Turahirwa, bagiye bakira ubutumwa bubuka inabi bubagaragariza ko bari gushyigikira ikibi kandi atari ko byagakwiye.

Uwitwa Escafifi Esther mu butumwa yegeneye Turahirwa yagize ati “Yesu Kristo waririmbiraga muri korali aracyagukunda, Papa wawe aracyagusengera kandi Imana izakwiyereka nanone.”

Uwiyise Sandra Doroka we yagize ati “Eeeh muraho, nonese rata uba wumva nta kibazo? Ndikwibariza ntumputaze!”

Manzi Fighter we yagize ati “Ndabona uri kwagura Imbibi musore, iyaba wabikoraga ntubishyire ku karubanda ntacyo byari bidutwaye arega!”

Peru Gato yagize ati “Ntabwo nari nzi ko abantu bashyigikira umuntu nk’aho ari gukora neza. Narumiwe! Reka tuvugishe ukuri njyewe ntabwo ndi umuntu uryamana n’abo bahuje ibitsina, ntabwo mbyemera kuko atari byiza, none ni gute abantu bamwe na bamwe bashyigikira umuntu bamutera imbaraga mu byaha akora?”.

Ni impaka zivutse nyuma y’uko mu minsi ishize Turahirwa yashyize hanze amashusho ari gusambana n’abandi basore, aha akaba yaraniyemereye ko ari we uyagaragaramo.

Nyuma y’uko hasakaye aya mashusho, hagiye hanze amafoto agaragaza uwo bikekwa ko ari Turahirwa yambaye ubusa buri buri ndetse kugeza iyi saha ntabwo arigera ahakana ko ayo mafoto atari aye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.