Kayonza: Yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umugabo we majagu mu mutwe amuziza kumuca inyuma
Umugore ufite imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita umugabo we majagu mu mutwe akamukomeretsa, bapfa gucana inyuma n’imitungo.
Byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 mu Mudugudu wa Gishyoza, Akagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.
Amakuru avuga ko uyu mugabo usigaye yikodeshereza nyuma yo kurambirwa kubana n’umugore ashinja kumuca inyuma cyane, kuri iki Cyumweru ngo yasubiye mu rugo rwe, umugore amubonye amubaza icyo agarutse kuhakora, barashyamirana birangira amukubise majagu mu mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa RIB.
Ati “Ni amakimbirane bari bafitanye, umugabo yari yaramuhunze yaragiye gushaka indi nzu, aje rero amukubita majagu, umugabo yakomeretse ariko yahise ajya ku kigo nderabuzima kwivuza. Ibyo bapfa ni amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.”
Gitifu yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane yatuma bicana, abasaba kujya begera ubuyobozi n’ishuti z’umuryango mu gihe bagize ibyo batumvikanaho hagati mu muryango.
Ati “Turabasaba kumvikana, niba byanze bakwiriye kwifashisha inshuti z’umuryango, byananirana bakitabaza ubuyobozi bukabafasha kubunga, byakwanga bakajya mu nkiko zikabatandukanya aho kwicana.”
Uwo mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Ndego, mu gihe ategereje gukorerwa dosiye. Umugabo we yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Ndego baramupfuka, akazakomeza gukurikiranwa ari mu rugo.
Comments are closed.