Prezida KAGAME yaciye amarenga ko ingamba zo kurwanya covid-19 zigiye kongera koroshywa

6,728

Prezida Kagame yaciye amarenga ko guverinoma ishobora kongera koroshya amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya corona kimaze igihe cyarashegeshe ubukungu bw’igihugu.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’umuryango FPR Inkotanyi yabereye ku kicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Nzeli 2020.

Mu ijabo rirerire ryari rikubiyemo gucyaha no kwihaniza bamwe mu bayobozi bafite ingezo yo kunyereza umutungo wa rubanda, ibintu we avuga ako bimaze kuba nk’icyorezo ndetse ko bimaze gufata indi ntera.

Prezida Kagame yongeye akomoza ku cyorezo cya coronavirus, icyorezo cyahungabanije ubukungu bw’isi n’u Rwanda rurimo, yongeye avuga ko uko biri kose icyorezo cya coronavirus kitagomba guhagarika burundu ubuzima, ko ahubwo bugomba gukomeza.

Yagize ati: “Ubuzima bugomba gukomeza. Iyo umucuruzi adashobora gucuruza, cyangwa umwana adashobora kujya ku ishuri, kiba ari ikibazo.”

Yavuze ko umuti w’ingorabahizi u Rwanda, Afurika n’Isi muri rusangne ari ugukorera hamwe cyane ko u Rwanda atari ikirwa.

Mu nama ya guverinoma iherutse, Leta yagerageje kugabanya ingamba zari zarafashwe zo kurwanya no gukumira icyorezo cya covid-19, ku buryo ingendo zo mu turere zakomorewe harimo n’izo mu Karere ka Rusizi zari zimaze igihe zarahagaritswe ndetse n’umugi wa Kigali wari umaze hafi ukwezi uri mu kato, muri izo ngamba nshya kandi, havuzwe ko amashuri nayo azatangira mu minsi ya vuba, ndetse n’ibikorwa bya siporo rusange bikaba byakomorewe ario byose bigakorwa hubahirizwa amahamw eyo kwirinda ikwirakwiza ry’icyo cyorezo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.