Kayumba Nyamwasa ku rutonde rumwe na Gaston Iyamuremye wa FDLR mu bantu 25 bashakishwa kubera ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda


Abantu 25 bafatiwe ibihano na Guverinoma y’u Rwanda kubera iterabwoba
Ku wa Kabiri, itariki ya 14 Ukwakira 2025, abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’ibihano n’Ikigo gishinzwe Ubutasi mu by’Imari (FIC) kubera ibikorwa by’iterabwoba no gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba.
Abo bantu ni:
1. Lt Gen Gaston Iyamuremye – Perezida wa FDLR
2. Maj Gen Pacifique Ntawunguka – Umuyobozi wa FDLR-FOCA
3. Col Sylvestre Sebahinzi – Umukangurambaga ukomeye wa FDLR
4. Maj Alphonse Munyarugendo – Umuhuza wa FDLR mu karere ka SADC
5. Faustin Ntirikina – Uyu afitanye isano na FDLR
6. Maj Gen Antoine Hakizimana – Umuyobozi wa CNRD-FLN
7. Eric Munyemana – Visi perezida wa FLN
8. Dr Innocent Biruka – Umunyamabanga mukuru wa CNRD-FLN
9. Faustin Kayumba Nyamwasa – Umwe mu bashinze RNC
10. Dr Emmanuel Hakizimana – Umwe mu bashinze RNC/MRCD
11. Abdulkarim Ali Nyarwaya – Umutwe P5
12. Maj Robert Higiro – Umutwe P5
13. Frank Ntwali – Umuhuzabikorwa wa RNC muri Afurika y’amajyepfo
14. Ignace Rusagara – Umuvugizi wa RNC/P5
15. Jean-Paul Turayishimiye – Umwe mu bashinze RNC
16. Gaspard Musabyimana – Umucuruzi ushyigikira FDLR
17. Placide Kayumba – Uyu afitanye isano na FDLR/P5
18. Augustin Munyaneza – Umunyamuryango wa FDU-Inkingi, ashyigikira FDLR-FOCA na P5
19. Michel Niyibizi – Ushyigikira ibikorwa bya FDLR-FOCA na P5
20. Jonathan Musonera – Akusanya inkunga ya New-RNC
21. Theogene Rudasingwa – Umwe mu bashinze RNC
22. Maj Jacques Kanyamibwa – FDLR, akusanya inkunga y’iterabwoba
23. Thomas Nahimana – Perezida w’ishyaka Ishema
24. Christine Coleman Uwizera – Ubarizwa muri Denver, ashyigikira FLN
25. Sylvestre Nduwayezu – Aka Jet Lee, guhuza ibikorwa bya P5 na RUD-Urunana
FIC ivuga ko ibihano birimo gufunga imitungo yabo, kubabuza ibikorwa by’imari no gukumira ibikorwa byose bishobora guteza iterabwoba.

Comments are closed.