Kenya: Ba Mukerarugendo 4 batwawe n’umuvu w’amazi barapfa

14,678

Mu gihugu cya Kenya ba Mukerarugendo bane bo mu gihugu cya Kenya batwawe n’umuvu w’amazi barapfa.

Ibiro by’igihugu bishinzwe ubukerarugendo mu gihugu cya Kenya byatangaje ko abantu bane bari mu bukerarugendo muri pariki y’igihugu izwi nka HELL’S GATE batwawe ndetse bicwa n’umuvu w’amazi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu gihugu cya Kenya mu mvura nyinshi cyane yaguye muri icyo gihugu ku munsi wo kucyumweru.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, avuga ko abantu bagera kuri 4 aribo bimaze gutangazwa ko bahasize ubuzima kuko aribo babonewe imirambo abandi bakaba bagikomeje gushakishwa ariko icyizere cy’uko basanga ari bazima kikaba ari ntacyo.

Iyi parike iherereye mu birometero bitari bike uvuye mu murwa mukuru wa Kenya ikunze gusurwa n’abantu batari bake kubera uburyo iteyemo, ni nayo yatanze igitekerezo muri filimi ya Lion King.

Umuyobozi w’iyo parike yatangaje ko abahitanywe n’uwo muvu bari Abanyakenya ndetse n’umugide umwe

Comments are closed.