Kenya: Ibihumbi 2 by’abapolisi bafite ibibazo byo mu mutwe

7,768
IG Mutyambai orders police to escort fuel tankers, guard petrol stations

Polisi ya Kenya yavuze ko abapolisi bo muri icyo gihugu bagera ku bihumbi bibiri bafite ibibazo byo mu mutwe ku buryo badashobora gukomeza akazi kabo.

Ubuyobozi bwa Polisi ya Kenya bwatangaje ko abapolisi bagera hafi 2000 bafite ibibazo byo mu mutwe ku buryo badashobora gukomeza gukora akazi kabo nk’uko bisanzwebandanya akazi kabo.

Ejo ku wa kabiri taliki ya 19 Mata 2022, Hilary Mutyambai, umuyobozi wa Polisi ya Kenya, yabwiye ihuriro ry’abasenyeri n’abandi bayobozi bakuru muri kiliziya gatolika ko nabo batangajwe n’iyo mibare iri hejuru koko y’abafite ibibazo byo mu mutwe nyuma y’uko igihugu n’ubuyobozi bwa Polisi bufashe icyemezo cyo gupima abapolisi bose.

Umuyobozi wa Polisi yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe kubera ko hari hashize iminsi hari ikibazo cy’abapolisi benshi biyahura nta mpamvu izwi, mu bipimo bya muganga, hagaragaye ko benshi mu bapolisi bafite ikibazo cy’agahinda kenshi (Deppression).

Uwo muyobozi yagize ati: “Isuka yacu ni imbunda, iyo rero umuntu atakibasha kugenzura ubuzima bwe neza kubera icyo kibazo, murumva ko ingaruka ari nyinshi mu gihe afite imbunda irasa amasasu”

Nubwo bimeze bityo, hari abavuga ko kwirukana umubare munini w’abapolis nk’abo ari ikibazo kitoroshye kubea inzira ndende bifata, ikindi ngo hagomba gutekerezwa icyo bakora mu gihe baba batakiri mu kazi ka polisi.

Mu mibare itangazwa na guverinoma ya Kenya, iravuga ko kugeza ubu igihugu cya Kenya gifite abapolisi bagera ku bihumbi ijana

Comments are closed.