Kenya: Imyigaragambyo yo gushyigikira Isiraheli

427
kwibuka31

Abantu batari bake bazindukiye mu mihanda y’umurwa mukuru wa Kenya mu myigaragambyo yo gushyigikira Leta ya Isiraheli.

Kuri uyu wa kabiri ushize taliki ya 7 Ukwakira, 2025, abantu ibihumbi bahuriye mu mihanda ya Nairobi mu myigaragambyo yo gushyigikira igihugu cya Isiraheli kimaze imyaka ibiri mu mirwano n’umutwe wa Hamas.

Abagore, abagabo ndetse n’abakiri bato bagaragaye mu mihanda ya Nairobi bahetse amabendera atatu harimo iya Isiraheli, Amerika na Kenya, bakavuga ko bahuriye mu mihanda ya Nairobi mu myigaragambyo y’amahoro igamije gushyigikira Isiraheli.

Umwe mu babajijwe impamvu bigaragambya, yavuze ko Isiraheli ari ubwoko bw’Imana kandi ko uwo ariwe wese uziha gushaka kubangamira ubwo bwoko azagibwaho urubanza ndetse ko azasogongezwa ku mujinya w’Imana, ati:”Twe turi Abakristo, twemera inyandiko zera zigaragara muri Bibiliya, muri icyo gitabo nyine niho havugwa ko Isiraheli ari ubwoko bw’Imana, kandi ko uzabuhagurukira wese azaba yiteze gusogongera ku mujinya w’Imana, niyo mpamvu turi hano mu rweno rwo gushygikira ubwoko bw’Imana, ni imyigaragambyo y’amahro kuko ntawe duhutaza

Isiraheri imaze igihe mu ntambara n’umutwe wa Hamas, nyuma y’aho uwo mutwe winjiririye ku butaka bugenzurwa na Israel ukica abaturage bagera kuri 1200, abandi barenga 250 ubatwara bunyago, ikintu cyateye intambara imaze kugwamo abasaga 67,000 bishwe ku ruhande rwa Hamas tutavuze ibikorwa remezo byahangirikiye.

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe impande zombi zimaze kwemeranya guhagarika omirwano bagahana n’infungwa buri wese yari afitiye urundi ruhande.

Amakuru yo guhagarika intambara yemejwe kuri uyu wa kane na Perezida wa Amerika Bwana Donald Trump mu gihe abaturage ku mpande zombi bagaragaye mu mihanda bishimiye uno manzuro.

Comments are closed.