Kenya: “Leo ni Leo”-Indirimbo Raila Odinga uri kwiyamamariza kuyobora kenya yasohoye

9,831

Raila Odinga uri kwiyamamaza ku myanya wa perezida wa Kenya mu matora azaba mukwa munani(Kanama) yakoze mu nganzo asohora indirimbo ye.

Ni indirimbo asohoye mu gihe ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ibintu bitamenyerewe ko abakandida ubwabo bisohorera indirimbo zo kubamamaza.

Odinga yasohoye indirimbo yise “Leo ni Leo” mu Kiswahili ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Umunsi ni uyu”.

Ni indirimbo isubiyemo afatanyije n’umuhanzi Emmanuel Musindi ukomoka mu burengerazuba bwa Kenya – ahantu hafatwa nk’izingiro ry’ingufu z’uyu wahoze ari minisitiri w’intebe n’umukuru w’abatavugarumwe n’ubutegetsi.(BBC)

Muri iyi ndirimbo hari aho igiri iti”Utubwira gutegereza ejo ni umubeshyi”.

Iyi ni inshuro ya gatanu Odinga yiyamamarije kuba perezida, kandi benshi babona ko ari nayo ya nyuma.

Mu gihe habura amezi atandatu ngo amatora y’umukuru w’igihugu abe, abakandida babiri, Raila Odinga na Visi perezida uriho ubu William Ruto nibwo batezwe amaso kuzabonekamo uzayoboza Kenya.

Comments are closed.