Kenya: “Muvandimwe, fungura icyumba cy’imbabazi umbabarire”- Visi Perezida asaba imbabazi Ruto

1,232

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, ubu ugeramiwe no kweguzwa n’Inteko Ishinga amategeko, yasabye imbabazi shebuja Perezida William Ruto.

Gachagua yasabye imbabazi ku cyumweru, yinginga avuga ko niba hari ikosa yamukoreye yamubabarira akamuha andi mahirwe yo gukorera Abanyakenya.

Ubwo yari mu rusengero rw’ahitwa Karen mu mujyi wa Nairobi, Gachagua yagize ati:

“Ndashaka gusaba umuvandimwe wanjye, Perezida William Ruto: ko niba hari uburyo ubwo ari bwo bwose naba naramukoshereje mu kazi kose, ndakwinginze fungura umutima wawe umbabarire”.

Gachagua ntiyagarukiye aho, yongeyeho ati: “Niba umugore wanjye (Dorcas Rigathi) yaragukoshereje mu buryo ubwo ari bwo bwose, fungura umutima wawe umubabarire”.

Uyu mugabo yasabye kandi imbabazi abagize Inteko Ishinga amategeko ndetse na rubanda rusanzwe rwaba rwifuza ko yeguzwa ku mirimo ye.

Abadepite bo ku ruhande rwa Willian Ruto nibo batanze ingingo isaba kweguza Visi-perezida Gachagua.

Ku wa gatanu, abaturage ba Kenya bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo ku iyeguzwa rya Visi Perezida ushinjwa na bamwe mu badepite ibirego byo kwiba umutungo wa leta no guhembera ivanguramoko.

Nyuma y’igikorwa cyo ku wa gatanu, Leta yavuze ko abagera kuri 85% bashyigikiye ko Rigathi Gachagua yeguzwa, ariko ahatandukanye mu gihugu hatangiwe ibitekerezo hari benshi bagaragaje ko bifuza Gachagua ndetse na Perezida Ruto bombi beguzwa.

Gachagua, yahakanye ibyo ashinjwa kandi yashyizeho itsinda ry’abanyamategeko ngo bagaragaze mu nkiko ko ari umwere.

Gusa ku cyumweru yagize ati: “Ku banyakenya bose, mu kazi dukora hose mu gihugu, niba hari ikintu icyo ari cyo cyose twakoze cyangwa twavuze ubona kidakwiye, ubona kitakwihanganirwa, ndakwingize umbabarire”.

Ubushyamirane hagati ya Gachagua na Ruto bwagiye bwiyongera nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yashegeshe Kenya hagati muri uyu mwaka.

Gachagua yahakanye ibyo yashinjwe n’abo ku ruhande rwa Ruto ko yagize uruhare mu gutegura no gutera inkunga iyo myigaragambyo yasabaga Perezida Ruto kwegura.

Comments are closed.