Kenya: Umucungagereza afungiwe gusambanya umugore asuye umugabo we

5,318
Kwibuka30

mucungagereza muri Gereza ya Thika GK iherereye mu Ntara ya Kiambu muri Kenya, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umugore w’imyaka 21 y’amavuko wari ugemuriye umugabo we.

Ikinyamakuru The Standard cyatangaje ko uwo mugore yavuze ko yafashwe ku ngufu mu ijoro ryo ku wa Mbere taliki ya 4 Ukwakira ubwo yari aje gusura umugabo we wari wamubwiye ko akora muri iyo Gereza.

Uwo mugore yavuze ko atuye ahitwa Kisii, akaba yari aje kuri iyo gereza ya Thika atumiwe n’umugabo we.

Yagize ati: “Ku Cyumweru, umugabo wanjye yohereje itike ya bisi kuri M-Pesa, ansobanurira ibyerekezo byose by’aho akorera. Nerekeje i Thika ku munsi wakurikiyeho.”

Yakomeje avuga ko we n’umwana w’umuhungu we w’umaka n’igice bageze i Thika saa mbili z’ijoro ryo ku wa Mbere.

Yakomeje agira ati: “Ku muryango munini wa Gereza ya Thika GK, nahasanze abacungagereza. nababwiye ko nje gusura umugabo wanjye, kuko atabonekaga kuri telefone icyo gihe. Mu byago byanjye nasabye abo bacungagereza kumfasha kumushaka.”

Uwo mugore avuga ko yicaue ku myanya abaje gusura muri gereza bategererezaho abo baje gusura mu gihe kigera nko ku masaha abiri, hanyuma bigeze saa yine z’ijoro, ba bacungagereza bamubwiye ko bagerageje gushakisha umugabo we bakamubura.

Icyo gihe ngo imvura yaragwaga cyane, maze umwe muri abo bacungagereza amujyana kumwugamisha n’umwana we muri imwe mu nzu z’abacungagereza muri Gereza.

Kwibuka30

“[…] Ni inzu nto yubakishijwe amabati iri muri gereza. Basanbye kurara aho muri iyo nzu banyizeza ko bamfasha gushakisha umugabo wanjye ku munsi ukurikira (ku wa Kabiri taliki 5 Ukwakira).”

Uyu mugore avuga ko nyuma y’iminota mikeya ahagana saa tanu z’ijoro ari bwo abacungagereza babiri bari bamwakiriye bagarutse bafungira imbere urugi bakoresheje intebe.
“umwe muri bo yaramfashe andyamisha ku butaka. Nyuma, yanyeretse imbunda aravuga ngo aranyica ningerageza gutabaza.”

Avuga ko abo bacungagereza babiri bamusimburanyeho, nyuma bamusiga aho bamaze kumusambanya. Avuga ko yaraye ijoro ryose arimo kuririra muri icyo cyumba, mu gitondo aba ahuye n’umucungagereza w’umugore amusobanurira ibyamubayeho.

“[…] Yanjyanye ku bayobozi babo na bo mbasobanurira ibyambayeho mu ijoro.

Yakwiye kwa muganga aravurwa ndetse aranasuzumwa. Nyuma kuri uwo munsi nibwo yagiye kuri Polisi atanga ikirego cyaje gutangira gukurikiranwa ku ya 12 Ukwakira nyuma y’aho uyu mugore yakomeje no gutakambira ubuzima bwe bwari mu kangaratete kuko yashoboraga no kwicwa.

Ibitaro bya Thika byamusuzumye bigaragaza ko uyu mugore koko yafashwe ku ngufu.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Thika y’Iburengerazuba Daniel Kinyua, yemeje ko umwe mu bacungagereza bashinjwa gusambanya uyu mugre yamaze gutabwa muri yombi

Ati: “Dukomeje iperereza kuri iby birego kuri uwo mucungagereza na mugenzi we. Nta n’umwe ukekwa tuzahishira igihe ibyo bashinjwa bizaba bibahama.”

Bivugwa ko umugabo w’umugore wasambanyijwe ku gahato kugeza n’ubu ataraboneka.

Comments are closed.