Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite ubumuga.

4,314
Kwibuka30
Burera: Umugore yataye umugabo we...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera aravuga ko umugore we yamutaye ngo n’uko babyaye umwana ufite ubumuga.


Uyu mugabo yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko kuri ubu asaba ubuyobozi n’abagiraneza kumufasha kwita kuri uwo mwana dore ko ngo ubushobozi bwamushiranye avuza uwo mwana ndetse n’ubuyobozi yitabaje butagize icyo bumufasha mu myaka 10 uyu mwana amaze avutse.

Yagize ati “Uyu mwana namubyaye afite ikibazo cy’ubumuga nanjye ntazi aho cyaturutse.Umugore yaramuntanye aramunjugunyira.Nagurishije ibyo nari mfite byose kugira ngo mvuze uyu mwana kugeza ubwo bamuhaye ikarita ariko nta kintu leta yigeze imufasha kandi numva kuri Radio ngo abandi babahaye ibi n’ibi.

Nkurikije ibyo numva bakorera abandi,naratereranwe kandi nta bushobozi mfite n’ikindi arya cyane.Arya ibiryo byinshi kandi ntabwo nashobora kubibona.Ibyo twarya twese turi hano abirya wenyine,yarangiza akarira.

Kwibuka30

Uyu mugabo yasabye abagiraneza kumufasha kubona ibitunga uyu mwana ndetse no anasaba kugenerwa ubufasha buhabwa abafite ubumuga burimo n’akagare kugira ngo amwiteho.

Abaturanyi ba Nkurunziza bavuze ko uyu mwana abayeho mu buzima buteye agahinda ndetse ngo nta buvugizi akorerwa.Kugeza ubu ngo nta n’ubwisungane mu kwivuza afite.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Cyanika,Ahobantegeye Venantia,yavuze ko nta bushobozi bafite bwo kwita kuri uyu mwana gusa ngo bagiye kumukorera ubuvugizi.

Yagize ati “Yavukanye ubumuga bw’ingingo budakira,nta nubwo avuga.Icyo twasaba wenda nuko yajyanwa i Gatagara kuko umwana ufite ubumuga ntabwo yakura nk’usanzwe.

Tuzamukorera ubuvugizi kuko ntabwo twavuga ngo yavurwa agakira.Ntabwo byashoboka.Ubwo tubimenye n’ugukora ubuvugizi…Turabwira nyirakuru azaze ku murenge.”

Comments are closed.