Kamonyi: Umushumba ukekwaho kwica nyirabuja yatorotse aburirwa irengero

8,639
Kwibuka30

Umukozi waragiraga inka arakekwaho kwica nyirabuja w’umukecuru maze agahunga kuko kugeza ubu yaburiwe irengero.

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Kagari ka Bibungo haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukecuru w’imyaka 75 witwa MUKAMIHIGO Immaculee yaraye yishwe mu masaha y’ikigoroba ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa kane taliki ya 4 Kamena 2022 , bamwe mu baturage bagakeka ko yaba yishwe akubiswe ikibando n’umushumba wari umaze iminsi ibiri gusa yaraje gukora muri urwo rugo.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Bwana MUDAHEMUKA DAMASCENE, uyu myobozi yavuze ko umukozi we waragiraga inka ariwe ukekwaho kuba nyuma y’uru rupfu, yagize ati:” Kugeza ubu uyu mukozi ntituramubona, ariko amakuru twabonye mbere tuyahawe n’abaturanyi bahageze bwa mbere ni uko uyu mukozi yaba ariwe wamwishe amutikuye ikibando amusanze ku buriri bwe”

Bwana Mudahemuka yakomeje avuga ko iruhande rwe bahasanze inginga y’igiti iriho amaraso bigakekwa ko ariyo yakoresheje yica uwo mukecuru.

Uwitwa Anonciata uturanye na nyakwigendera yagize ati:”Uyu mukozi yari ahamaze iminsi ibiri gusa, wagira ngo yari gatumwa rwose, yari umushumba w’inka za mukecuru, twahageze dusanga yapfiriye ku buriri iruhande rwe hari kino kibando mureba, wasanga aricyo yamumutikuye, nako nicyo rwose”

Kwibuka30

Bwana MUDAHEMUKA Damascene uyobora umurenge wa Nyamiyaga nawe yemeje iby’aya makuru.

Hari amakuru avuga ko uno mushumba utari wamenyerwa umwirondoro yamaze kwica uno mukecuru agahita akoresha terefoni ya nyakwigendera ahamagara umuhungu we uba i Kigali amubwira ko atazongera kubona nyina, uyu nawe agahita yihutira kuza mu rugo aje asanga koko nyina amaze gupfa.

Amakuru dukesha inzego z’umutekano aravuga ko kugeza ubu abantu babiri aribo bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bakorerweho iperereza kuko bivugwa ko aribo baba bararangiye nyakwigendera uyu mushumba.

Comments are closed.