Kenya: Umumotari ukekwaho gufata ku ngufu umunyamahanga yatawe muri yombi

7,689

Urwego rushinzwe ubugenzajyaha muri Kenya(DCI) rwataye muri yombi umumotari ukurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umunyamahanga.

Umuyobozi wa DCI George Kinoti yavuze ko Protas Onsongo yatawe muri yombi mu gace ka Ngog kuwa Gatandatu, ubwo yageragezaga guhunga ava muri uyu mujyi.

Uwahohotewe yateze moto na bagenzi be babiri bari kumwe bavuye mu gace ka Lang’ata  berekeje kuri Hotel iri mu gace ka Central Business District aho bari bakodesheje ibyumba byo kuraramo.

Umumotari wari umutwaye yahagurutse nyuma y’abandi bageze mu muhanda wa Lang’ata ahita ata uwo muhanda yerekeza mu wundi wa Bamas of Kenya amufata ku ngufu mu ishyamba rya Ololulua riri muri Ngog arangije amusiga muri iryo shyamba.

Umuyobozi wa DCI avuga ko Onsongo yatawe muri yombi mu gikorwa gihuriweho n’ishami rishinzwe kugenza ibyaha, inzego z’ubutasi n’iziperereza muri Nairobi.

Uwahohotewe yajyanwe ku bitaro muri Ongata Rongai kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse.

Comments are closed.