Kenya: Umunyamakuru w’imikino yasanzwe mu nzu ye yapfuye nyuma yo kwiyahura

8,811

Umurambo w’umunyamakuru wakoraga ibiganiro by’imikino kuri imwe muri radio zo muri Kenya wabonetse mu nzu ye, mu gace ka Kakamega, iminsi itatu nyuma y’uko bivuzwe ko yiyahuye.

Nyakwigendera, Titus Maero, utuye mu cyaro cya Navakholo, bivugwa ko yari amaze iminsi afite ibibazo bijyane n’amafaranga  mbere y’uko apfa, nk’uko ikinyamakuru the Citizens kibitangaza.

Abavandimwe bavuga ko ,Titus Maero, inshuro nyinshi yakuze kwinubira umushara ahembwa w’amashilingi ya kenya 15,000(arenga 130,000Rwf), avuga ko aya mfaranga ari make ku buryo atakemura ibyo akenera.

Amakuru avuga ko Titus mbere yo kwiyahura yasize urwandiko ruvuga ko afite ibibazo byo mu mutwe kandi akaba arwaye kanseri yo mu mara, ibyatumye yiyambura ubuzima.

Umurambo we wabonwe na murumuna we nyuma y’uko mu nzu hatangiye gusohoka umwuka mubi.

Nyakwigendera yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye muri Kenya, umurambo we ukaba wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kakamega.

Comments are closed.