Kenya: Umwangavu yakatiwe imyaka itanu y’igifungo kubwo umuriro wishe bagenzi be ku ishuri

8,038

Umwana w’umukobwa wo muri Kenya yakatiwe igifungo cy’imyaka 5, azira gucana umuriro muri dorutwari(inzu abanyeshuli bararamo) y’abakobwa ku kigo yigagaho, ukica bagenzi be icyenda.

Uyu mwana w’imyaka 18 yakoze iki cyaha mu 2017 afite imyaka 14, mu mwaka we wa mbere ageze mu mashuli yisumbuye ku kigo cya Moi Girls School, mu murwa mukuru Nairobi.

Urukiko rwumvishe ko yagerageze kwiyahura inshuro ebyiri mbere yo gucana umuriro muri dorutwari ukica bagenzi be.

Ababyeyi n’abarezi b’abakobwa bapfiriye muri uyu muriro bavuga ko igihano cyahawe uyu mukobwa cyoroheje, ariko bagashima ko ubutabera bwatanzwe

Comments are closed.