Kenya yateye utwatsi icyifuzo cya DRC yayisabaga guta muri yombi Bwana Namgaa

2,382

Perezida wa Kenya, William Ruto, yashwishurije Leta ya RDC yari yasabye ko Corneille Nangaa uherutse gushinga Ihuriro rirwanya Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi atabwa muri yombi.

Ruto yavuze ko adashobora guta muri yombi umuntu amuziza gusohora itangazo. Yabwiye RD Congo ko niba ishaka kwirukana ambasaderi wa Kenya, ifite uburenganzira bwo kubikora.

Bibaye nyuma y’aho Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora ya Congo, ku wa Gatanu atangaje ko yashinze Ihuriro ryiswe ’Alliance Fleuve Congo’, rifite inshingano zo gukuraho ubutegetsi i Kinshasa.

Byabereye muri Serena Hotel i Nairobi, imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga.

Byarakaje Congo ndetse ihamagaza ambasaderi wayo muri Kenya n’uwa Kenya i Kinshasa arahamagazwa asabwa ibisobanuro ndetse hasabwa ko Nangaa atabwa muri yombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Perezida Ruto, yavuze ko igihugu cye kidashobora guta muri yombi umuntu ngo kuko yavuze anenga.

Ati “Leta ya Kinshasa yashakaga ko duta muri yombi abantu bashyize hanze itangazo kuri icyo gihugu. Twababwiye ko turi igihugu kigendera kuri demokarasi. Sinafunga umuntu muziza itangazo. Ibyo si demokarasi. Niba bashakaga guhamagaza ambasaderi wabo, ni uburenganzira bwabo.”

Umwuka ubaye mubi hagati y’ibihugu byombi mu gihe ingabo za Kenya zari zimaze umwaka mu Burasirazuba bwa Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zitangiye gutaha kuko Congo yanze kongera manda yazo.

Congo izishinja kwanga kurwanya M23, zo zikagaragaza ko ubutumwa zahawe kurwanya uwo mutwe bitarimo ahubwo ari ukujya hagati y’impande zombi zitavuga rumwe.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.