Kera kabaye Apotre Mutabazi yakuwe mu nzu yari amaze igihe yaranze kwishyura ubukode

6,085

Mutabazi Kabarira Maurice umaze kumenyerwa nka Apôtre Mutabazi yasohowe mu nzu yakodeshaga, ashinjwa kumara amezi menshi atayishyura kandi yarafungiranyemo ibikoresho bye.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter na YouTube, bamaze kumenyera uyu mugabo utavugwaho rumwe, wisobanura nk’Umushumba Mukuru w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation.

Kuva mu 2020, uyu mugabo yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Twitter atanga ibitekerezo, akenshi wasangaga bitavugwaho rumwe n’ababikurikira.

Ibya Mutabazi byarushijeho kudogera mu Cyumweru gishize, ubwo mu itangazamakuru havugwaga inkuru y’umugabo witwa Mukeshimana Célestin, umushinja kuba yaragiyeyo gukodesha inzu yo kubamo muri Nzeri 2021, ariko akaba ayimazemo umwaka atayishyura.

Uyu mugabo atuye mu Karere ka Gasabo, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.

Avuga ko ubwo Mutabazi yajyaga gukodesha inzu, yasize yishyuye amezi atatu gusa, ariko kuva ubwo ngo ntiyongeye kumubona kuko ngo yasize ayifunze akagenda.

Mukeshimana yagerageje kwitabaza ubuyobozi bw’inzego zitandukanye zirimo n’Abunzi biragorana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, iyi nzu yafunguwe bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye, isubizwa nyirayo.

Mukeshimana ubwo yaganiraga na BTN TV yagize ati “Inzu yayishyuraga ibihumbi 70 Frw ku kwezi. Ubu naheze mu rungabangabo amezi umunani yose arashize atanyishyura. Abana bagiye kuzabura amafaranga yo kujya kwiga hejuru y’iyi nzu Mutabazi yafunze, none umwaka urashize.’”

Yakomeje agira ati “Nari nziko ari umugisha uje mu nzu yanjye none ni ikibazo. Ni ikigeragezo, yaje atubwira ko ari Apôtre nkumva ko ari inyangamugayo atakora ibi bintu.”

Umunyamategeko we, Me Mico Joseph Twagirayezu yavuze ko bemera ko umwenda umukiliya we abereyemo uwamukodesheje inzu yemera kuyishyura binyuze mu buryo bazumvikanaho.

Ati “Nkurikije ibyo tuganira, iyi nzu yayikodeshaga ibihumbi 60 Frw, arimo amezi arindwi, yemera kuyishyura mu gihe turaza kumvikanaho na nyir’inzu n’ubuyobozi ndetse n’abaturage. Nibishyirwa mu bikorwa ayo mafaranga azishyurwa mu buryo twumvikanye.”

Mubatazi mu bwambuzi…

Inkuru z’abashinja Mutabazi ubwambuzi zimaze iminsi zica igikuba kuri Twitter ndetse bamwe bakagaragaza ibihamya by’uko yagiye abatekera imitwe mu bihe bitandukanye.

Ni ibintu na we yemera ndetse yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri iki kiganiro yagitangiye agira ati “Ndakeka ari ubwa mbere mubonye igisambo cyangwa umwambuzi ukora ikiganiro n’abanyamakuru, niho ndatangirira. Icya kabiri ufite umunyamategeko kandi uri mu banyamategeko ba mbere, umpagarariye.”

Abamushinja ubwambuzi bakomeje kugenda biyongera umunsi ku munsi gusa nta n’umwe wigeze agaragaza ko yabigejeje mu butabera, ahubwo bavugaga ko yabatekeye imitwe mu buryo butandukanye.

Mu bamushinja ubwambuzi harimo Umurundi umaze imyaka 23 mu Burayi, Nahishakiye Crépin, uvuga ko Mutabazi yamwambuye ibihumbi 500 Frw, nyuma y’uko yamwijeje kumufasha kwandika igitabo bikarangira amuteye umugongo.

Mutabazi yagize ati “Nari mfite amakuru rero, nari nyamaranye iminsi, y’uko ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru atari ku busa gusa, bidashingiye kuri ariya mafaranga. Ni nayo mpamvu abantu bibajije impamvu mfata ‘Avoka’ ushobora kuba yahembwa miliyoni 1 Frw kugira ngo ajye mu kibazo cy’amafaranga ibihumbi 500 Frw.”

Yakomeje agira ati “Icya mbere nababwiye ko mfite ibibazo bikabakaba muri miliyoni 30 Frw, iki kiraje uyu munsi n’ejo hazaza ikindi rero ntabwo ari igitangaza, ahubwo aba ‘YouTubers’ mutere ‘Camera’ mukorere Views kuko zirahari.”

Uko Mutabazi yatekeye umutwe ’Nahishakiye utuye mu Bubiligi

Muri Mata 2021 yagize gahunda yo guhindura mu Kinyarwanda igitabo yanditse mu Gifaransa.

Yitabaje inshuti ye Dr Rusa Bagirishya amuhuza na Mutabazi kandi amwizeza ko ibintu byo kwandika abikora, kuko asanzwe avugira mu itangazamakuru ko ari umwanditsi w’ibitabo.

Mutabazi ngo batangiye kuvugana muri Mata 2021, amubwira ko igitabo nikirangira azamubwira. Muri Mata 2022 yaramuhamagaye amubwira ko igitabo cyarangiye kandi ko ashaka kukimuha akagihindura mu Kinyarwanda.

Mutabazi yamwijeje ko afite umwanya, amusaba ko yakwihutira kukimuha agatangira akazi.

Avuga ko bavuganye amafaranga, Mutabazi akamwemerera ko azamukorera ibitabo akamwishyura ibihumbi 800 Frw. Icyo gihe Mutabazi yamusabye ko ayohereza kuri konti.

Tariki 12 Kamena 2022, ngo yamubwiye ko ku wa Gatanu azamuhamagara akamubwira aho igitabo kigeze. Ahishakiye ahamya ko kuva icyo gihe Mutabazi atongeye kwitaba, no kwandikirana birahagarara.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ahishakiye yavuze ko ubu bwambuzi yakorewe na Mutabazi agomba kubushyira hanze kugira ngo uyu mugabo atazakomeza kugira abo atekera imitwe.

Ati “Icyo nakoze ni uko nabijyanye mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, nta n’ukwezi kurashira. Gusa uyu mugabo ni umuntu mubi, ni umurozi arimo kuroga abantu mu bitekerezo kuko avuga ibintu biri hafi y’ukuri, ariko atari ukuri. Kandi aha ni ho akorera mu butekamutwe, utamuzi wamwizera, muri make igikurikiraho ni iki.”

(Src: Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.