Kainerugaba umuhungu wa Museveni yatangaje ko agiye kongera kugaruka mu Rwanda kwa uncle we

6,683
Kwibuka30

Muhoozi KAINERUGABA umuhungu wa perezida wa Uganda yavuze ko mu minsi ya vuba azongera akagaruka mu Rwanda

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda General Muhoozi KAINERUGABA akaba ari n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko mu minsi ya vuba azongera gukorera uruzinduko mu Rwanda aho azabonana n’uwo yongeye kwita Uncle we, Perezida Paul KAGAME.

Kwibuka30

Kuri ubwo butumwa, Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umubonano we na perezida Kagame uzatuma yiga byinshi ku bijyanye n’ubworozi, yagize ati:”Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura “My Uncle” Nyakubahwa Paul Kagame, nzamenya byinshi bijyanye n’ubworozi bw’inka.”

Yakomeje agira ati:”Inkotanyi cyane! Turategura kugaruka mu gihugu cyacu cya kabiri… U Rwanda rwiza.”

Ni ku nshuro ya gatatu uno muyobozi azaba ageze mu Rwanda, benshi mu bakurikirianira hafi politiki y’u Rwanda na Uganda bemeza ko uno mugabo ari umwe mu batumye umubano hagati y’ibi bihugu byombi umera nk’uwongeye kugarura akuka nyuma y’uko bigeragejwe inshuro nyinshi ku buhagarikizi bw’abakuru b’ibihugu ariko bigakomeza kwanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.