Umunyamabanga mukuru wa LONI Guterres arahura na Putin

6,516
Kwibuka30
Vladimir Putin na Antonio Guterres

Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres biteganyijwe ko none kuwa mbere nimugoroba ahura na Perezida Vladimir Putin i Moscow ariko ibyitezwe kuva mu nama yabo ni bicye nyuma y’ibiganiro byinshi byananiranye.

Hitezwe ko ibiganiro bya Putin na Guterres biza kwibanda ku mujyi wa Mariupol aho ingabo z’Uburusiya zivuga ko zafasha ariko zitarafata uruganda runini Azovstal rw’ibyuma ruri ku cyambu.

Ingabo za Ukraine kuwa kabiri mu gitondo zavuze ko Uburusiya bukomeje gufungirana imitwe y’ingabo zayo muri urwo ruganda.

Ukraine yasabye Guterres gushakira inzira isohora abasivile bari muri urwo ruganda rwa Azovstal.

Kwibuka30

UN inengwa kuba amashami yayo kugeza ubu agowe no kugera ku bantu bari mu kaga mu burasirazuba bwa Ukraine.

Biteganyijwe ko nyuma ya Moscow Guterres azajya i Kyiv kuwa kane aho azahura na Perezida Volodomyr Zelensky.

Uyu munsi Amerika nayo iratangiza ibiganiro bya gisirikare hamwe n’ibihugu by’inshuti zayo kuri Ukraine, biyoborwa na minisitiri w’ingabo Lloyd Austin bikabera mu Budage.

Ibyo biganiro bije mu gihe ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yaburiye ko ibyago by’intambara ya III y’isi “bikomeye” kandi anenga imigirire ya Kyiv izambya ibiganiro by’amahoro.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yasubije Lavrov ko arimo kugerageza “gukanga isi” ngo ntifashe igihugu cye.

Comments are closed.