Kera kabaye Perezida Tshisekedi yavuze ko yifuza guhura na Perezida Kagame

1,255

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiye kuganira na mugenzi wa wa Angola, João Lourenço; atanga icyifuzo anemeza ko yazahura na Perezida Paul Kagame, anavuga ibyo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa, mbere yo kuzahura.

Amakuru yo guhura kwa Félix Tshisekedi na João Lourenço, yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa bwa Perezidansi ya DRC bwatangajwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, buvuga ko Perezida Félix Tshisekedi “Kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro byo mu muhezo [tête-à-tête] na mugenzi we wa Angola, João Lourenço.”

Perezidansi ya DRC ikomeza ivuga ko nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio; ibi biganiro byahuje Tshisekedi na João Lourenço byamaze amasaha atatu.

Tete Antonio yatangaje ko muri ibi biganiro “Perezida Félix Tshisekedi yatanze icyifuzo akanasezeranya ku guhura na mugenzi we w’u Rwanda.”

Ku bwa Tete Antonio kandi, igihe kirageze ngo ubuhuza butange umusaruro wo ku zindi nzego, nk’uko biteganyijwe ko habaho guhura hagati ya Perezida wa Congo n’u Rwanda.

Muri ibi biganiro, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko mbere yo guhura na Perezida Paul Kagame, ngo ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bw’u Rwanda, ndetse no kuba umutwe wa M23 wahagarika imirwano ukajya aho wasabwe kujya.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri, habaye ibindi byabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, byahuriyemo Perezida Tshisekedi wa DRC, Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola wari wanabitumije, ndetse na William Ruto wa Kenya, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye, irimo isaba ko imirwano imaze igihe ihanganishije FARDC na M23 ihagarara vuba na bwangu, ndetse inemeza ko huburwa ibiganiro hagati y’Abakuru b’Ibihugu bya DRC n’u Rwanda.

Muri Ethiopia kandi, hanabaye ibiganiro byagiye bihuza João Lourenço n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC, aho uyu Perezida wa Angola wahawe inshingano z’ubuhuza, yagendaga ahura n’Umukuru w’Igihugu ku giti cye mu bihe bitandukanye.

Comments are closed.