Rutsiro:Amayobera ku mabaruwa avuguruzanya ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta.

565
Kwibuka30

Muhire Eliezer, ni umwe mu bari abakozi (Umushoferi) b’akarere ka Rutsiro wirukanwe n’Ubuyobozi bw’aka karere, nyuma y’ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba, mu ijoro rya tariki 02 Gicurasi 2023. Komisiyo y’abakozi ba Leta iza kumusabira ko agaruka mu kazi, bidateye kabiri yongera kumusabira ko yirukanwa.

Uyu mugabo yirukanwe ashwinjwa kurigisa imyambaro yari igenewe gufasha abahuye n’ibiza, ariko akaba atarigeze abihamywa n’Urukiko rw’ibanze rwa Gihango, ndetse Ubushinjacyaha bukomeza kumujuririra buza no kurangira butsinzwe.

Kuwa 05/10/2023 Komisiyo y’Abakozi ba Leta yandikiye ibaruwa ndende Muhire imumenyesha ko yasabye akarere kumuvaniraho igihano cyo kwirukanwa ndetse agasubizwa mu kazi. Akimara guhabwa iyi baruwa yahise asubira mu mirimo yari asanzwe akora y’Ubushoferi, gusa ntiyayitinzeho.

Bidateye kabiri, na none kuwa 17/11/2023 Komisiyo y’abakozi ba Leta yongeye kwandikira Muhire indi baruwa ko ntaho komisiyo yahera imuvaniraho ibyo bihano yari yarahawe n’akarere ahubwo ko yirukanwa.

Mu kiganiro cyihariye Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abakozi ba Leta, Hon. Angelina Muganza yahaye Bwiza.com dukesha iyi nkuru yavuze ko impamvu bisubiyeho ku mwanzuro bari basabiye Muhire Eliezer ko asubizwa mu kazi ari amakuru mashya bari babonye.

Ati “Kwisubiraho biterwa kandi byatewe n’amakuru mashya Komisiyo yamenye.”

Ubwo  byaje kumenyekana ko mu bakozi batanu bari barikanwe mu kibazo kimwe na Muhire Eliezer, babiri muri bo Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwabahamije icyaha, batatu barimo Muhire bagirwa abere.

Kwibuka30

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abakozi ba Leta, Hon. Angelina Muganza asanga nimba koko Urukiko rwaramugize umwere yasubizwa mu kazi.

Ati “Byaba byiza asubijwe mu murimo kuko Urukiko rurigenga, na Komisiyo irigenga, niyo mpamvu ikibazo cy’umukozi kitaganirwa mu ruhame
keretse mu Rukiko.”

Abakozi bagizwe abere barimo Muhire Eliezer wari usanzwe ari Umushoferi n’uwari usanzwe ari umukozi ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu karere ka Rutsiro, mu gihe undi wari ushinzwe amakoperative we yirukanwe yaramaze kubona akazi muri Minisiteri y’Ishoramari itaratinzeho, kuri ubu akaba ari umukozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda.Mu gihe abakozi b’urwego rwa Dasso bahamwe n’icyaha.




Leave A Reply

Your email address will not be published.