Kicukiro: Abagabo 2 bariyemerera ko bishe bateye ibyuma umukecuru wari ubacumbikiye

8,454

Abagabo babiri bo mu Karere ka Kicukiro biyemereye ko aribo bishe umukecuru wari ubacumbikiye bakamwica bamuteye ibyuma mu gatuza.

Kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwareze mu buryo bwihuse abagabo babiri bakekwaho ubwicanyi bw’umukecuru witwa Kabasinga Brigitte wari utuye mu murenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro ho mu mu mudugudu wa Nonko nyuma y’aho bamuteye ibyuma mu gatuza kugeza ashizemo umwuka.

Amakuru yemezwa n’abaturanyi ba nyakwigendera avuga ko ubundi bano bagabo babiri bakoreraga uwo mukecuru akazi ko mu rugo, nyuma bakaza guhuza inama yo kwica uno mukecuru kugira ngo bamwibe amafaranga yari afite.

Aya makuru yemejwe n’ubushinjacyaha, avuga ko nyuma yo kumutera ibyuma mu gatuza, bano bagabo babiri bahise bajya mu cyumba cye bamwiba amafaranga ibihumbi 900 by’u Rwanda.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha baregwa, bano bagabo bombi biyemereye ko aribo bishe uyu mukecuru bakanabisabira imbabazi.

Bano bagabo babiri nibahamwa n’icyaha cyo kwica umuntu ku bushake ahanishwa igifungo cya burundu.

Comments are closed.