“Mu ntambara utoranyamo iyo uri burwane n’iyo utari burwane” Gen.Kabarebe

9,167
Kwibuka30

General KABAREBE Yatanze umucyo kuri bamwe bakomeje gutekereza u Rwanda ruzatera DRC nyuma y’aho icyo gihugu kivuze ko cyo cyiteguye kurangiriza intambara mu Rwanda.

kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Ugushyingo 2022, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye abanyeshuri ba Koleji y’ubumenyi n’ikorabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda (Icyahoze ari KIST) ko u Rwanda rutarwana intambara na RDC.

Gen. James Kabarebe umwe bazwiho kumenya imitegurire y’urugamba, yaganiriye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ku bwitange n’ubutagamburuzwa mu rubyiruko hashingiwe ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu.

Kwibuka30

Umwe mu banyeshuri yabajije Gen. Kabarebe impamvu u Rwanda rukomeje kureberera ubushotoranyi bukorwa n’Abakongomani, ndetse anakomoza ku kibazo cy’ukuntu bamwe mu bakongomani baherutse gutera amabuye ku mupaka w’u Rwanda ubwo bari mu myigaragambyo yamagana umutwe wa M23 n’u Rwanda bashinja gukorana bya hafi, ari nako bavuga ko bashyigikiye ingabo zabo FARDC ziri mu rugamba, maze Gen. James KABAREBE avuga ko u Rwanda rudashobora kujya mu ntambara na Congo kubera ko hari abaturage bateye amabuye ku mupaka, yavuze ko u Rwanda rurwana intambara zifite ubusobanuro, ati:”U Rwanda ntirwajya mu ntambara kubera ko Abakongomani bateye amabuye ku mupaka cyangwa kubera ko batwitse ibendera ry’u Rwanda, turwana intambara zifite icyo zigamije, ntabwo ari intambara zo kwanduranya, ntiwarwana n’umusazi, uramwihorera, ahubwo wowe uhashyiraho umurongo ntarengwa”

Uyu mu General umwe mu bakomeye mu Rwanda yakomeje avuga ko mu gisirikare utarwana intambara zose ubonye, ko ahubwo habaho n’amahitamo, yagzie ati:”Mu ntambara nturwana intambara zose, wowe utoranyamo iyo uri burwane n’iyo utari burwane”

Ibi bivuzwe nyuma y’aho Patrick MUYAYA umuvugizi wa Leta ya Congo yavuze ko FARDC yiteguye kugaba ibitero ku Rwanda kandi ko amaherezo ino ntambara izagira ingaruka kuri Leta y’u Rwanda n’abaturage barwo.

Ariko n’ubwo bimeze bityo, u Rwanda rwakomeje guhakana amakuru yose avuga ko rufasha umutwe wa M23 kandi ko ingabo zarwo ziryamiye amajanja mu kurinda ubusugire bw’igihugu mu gihe cyose hari umwanzi warutera.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.