Kicukiro: Ari guhigwa bukware nyuma gusambanya umukobwa we

8,702
Ibiro by

Inzego z’umutekano ziri guhiga bukware umugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa.

Inzego z’umutekano mu mujyi wa Kigali ziri gushakisha umugabo uzwi ku izina rya Ibrahim KABERA wo mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kigarama nyuma y’aho bimenyekanye ko uwo mugabo yasambanyaga umwana we w’umukobwa.

Ubwo kuri iki cyumweru taliki ya 8 Gicurasi 2022 umunyamakuru wa Indorerwamo.com yamenyaga aya makuru, yihutiye kugera mu Kagali ka Nyarurama, mu mudugudu wa Rebero aho urwo rugo ruherereye ariko dusanga ba nyirarwo badahari kuko ngo bari bagiye i Gikondo ku cyicaro cya RIB muri uwo Murenge.

Umwe mu baturanyi ba KABERA Ibrahim ariko utarashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko ayo makuru ariyo koko, yagize ati:”Nibyo ayo makuru niyo, natwe twayamenye muri iki gitondo, ariko numva ngo Kabera yacitse, kugeza ubu ari gushakishwa

Amakuru twakuye mu baturanyi bari bahuruye mu rugo kwa Kabera avuga umwana yari amaze iminsi ahohoterwa agasambaywa na se umubyara, ariko umwana akagira ubwoba bwo kubibwira nyina, nibwo yaje kwigira inama yo guhunga, uwitwa Mado KAMIKAZI uhamya neza ko azi uko byagenze yagize ati:”ni umwana uri mu kigero cy’imyaka 16 kuko yiganaga n’uwanjye rwose, ise yari amaze igihe amusambanya noneho umwana agira ubwoba bwo kubibwira nyina ahitamo guhungira iwabo w’umwana bigana”

Bivugwa ko nyuma yo guhungira iwabo w’inshuti ye, aribwo yahise amubwira ikimuteye guhunga nawe ahita ajya kubibwira nyina w’umwana, nawe akajyana ikirego kuri RIB.

Tukimara kumenya ko berekeje i Gikondo kuri RIB, twanyarukiyeyo, twibonera nyina w’umwana ariko utari wemerewe kugira icyo atangariza abanyamakuru, gusa umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze wari uri aho ngaho ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yaduhamirije iby’ayo makuru atubwira ko umwana yajyanywe kwa muganga, ndetse ise umubyara ariwe Kabera Ibrahim yahise amenya ko ari gushakishwa maze ahita acika kugeza ubu akaba atari yaboneka.

Ku murongo wa terefoni twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge ariko atubwira ko ari mu nama, ndetse n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB twagerageje kumuvugisha ariko ntiyabasha gufata telefone ngendanwa.

Comments are closed.