Tanzania: Habaye inama y’igitaraganya yiga ku izamuka ry’iciciro by’ibikomoka kuri peterol

9,579

Perezida wa Tanzania Madame Samia Suluhu Hassan yatumije inama y’igitaraganya ya Guverinoma yiga ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu n’amazi, mu cyumweru gishize cyatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse.

Abitabiriye iyi nama ya guverinoma yabereye mu mujyi wa Dar es Salam, ku mugoroba w’eko ku cyumweru, barimo Minisitiri w’intebe, na minisitiri ushinzwe ingufu.

Umuyobozi w’ibiro bya perezida yatangaje ko perezida Suluhu yasabye abitabiriye inama gushakira ibisubizo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterol.

Comments are closed.