Kicukiro: Babiri baraye bakomerekejwe na grenade yatewe mu rugo kwa Twagira

9,505
16,112 Hand Grenade Stock Photos, Pictures & Royalty-Free Images - iStock

Abantu babiri baraye bakomerekejwe n’igisasu cya grenade cyatewe mu rugo rw’umugabo witwa Twagira.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2022 ubwo mu gihugu hari hatangijwe icyumweru cy’icyunamo, mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Niboye, ho mu Kagali ka Nyakabanda hari abagizi ba nabi bataramenyekana bateye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade mu rugo rw’umugabo witwa Twagira hakomereka abana babiri kuri ubu bari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza i Kigali CHUK.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Bwana Thierry Murangira, yemeje iby’aya makuru avuga ko iperereza ryo gushakisha aba bagizi ba nabi ryatangiye ndetse ko mu minsi ya vuba amakuru yabyo azaba yamaze kumenyekana akamenyeshwa abaturage.

6 Signs Someone Is a Social Hand Grenade

Comments are closed.